Ni kenshi abashakanye bakunda gutera akabariro bafashe ibisindisha ndetse banasinze ku rugero rukabije kuko abenshi bavuga ko aribwo iki gikorwa kigenda neza, kuko benshi bavuga ko aribwo baba bishimye cyangwa bigatuma imibonano iryoha, ariko si ko bimeze kuko bishobora gutera ingaruka nyinshi ku buzima bwanyu ndetse no k’ ubwo abana muzabyara.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ impuguke zo mu gihugu cy’ Ubwongereza bwagaragaje ko 30 ku ijana by’ abagabo batera inda basinze babyara abana bafite ibibazo mu bwonko ndetse rimwe na rimwe bakaba nk’ ibigoryi, aho usanga abana benshi bavutse kuri ubwo buryo bagira inkonda zikabije ndetse bakanagira ibibazo byinshi mu mutwe nk’ uko tubikesha Topsante.

fider

Si byiza gutera akabariro mwasinze

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu nzoga zigira urufuro habamo vitamini nyinshi, ariko iyo umuntu anyweye nyinshi zigira ingaruka mbi nko kurwara kanseri, umutima n’ ibindi, ariko na none kunywa inzoga byongera irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina.

Akenshi abantu baba bafite ubwoba bwo gukora imibonano mpuzabitsina usanga bafata inzoga kugirango bagire ibyishimo byo gukora icyo gikorwa banywa inzoga nyinshi ngo zibafashe gutinyuka, nyamara inzoga zigabanya imbaraga z’ intanga ngabo.

Iyo umugabo yasinze yumva ashaka kubonana n’ umugore we yamubura bigatuma amuca inyuma.

Gutera inda umugore wawe wasinze bigira ingaruka zitari nziza ku mwana, ugasanga umwana avutse afite ubumuga bwo kutabona cyangwa ugasanga umwana avutse afite urugingo rudakora neza. Bishobora kandi gutuma mubyara umwana w’ utuzuye (debile) ugenda ata inkonda kuko aba yarasamiwe mu businzi.

Si byiza rero ko umugore aryamana n’ umugabo we basinze ku buryo baterana inda kuko bigira ingaruka mbi ku bana mubyaye ndetse namwe bikaba byabangiza.

311 total views, 3 views today